Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso yashyizeho guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe wari uherutse kwegura mu cyumweru gishize.
Minisitiri w’Intebe Clément Mouamba ayoboye Guverinoma yashyizweho ku wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi guverinoma igizwe n’abayobozi 35 mu gihe iyari isanzweho yari igizwe na 38 nkuko RFI yabitangaje.
Barindwi mu bari basanzwe muri guverinoma yeguye barasezerewe, mu nshya hongewemo bane.
Bamwe mu baminisitiri batasimbuwe barimo uw’imari n’igenamigambi, n’uw’ingabo.
Mu bahawe imirimo muri iyi guverinoma nshya barimo umukwe wa perezida Nguesso wari umuyobozi w’umujyi wa Brazzaville guhera mu mwaka wa 2003, ubu yagizwe Minisitiri wa Siporo.
Iyi guverinoma yiswe ‘ikomeye’ bisobanura ko igihe kuvana igihugu mu bibazo by’ubukungu bwari buyigeze kure, igafasha mu kugeza abaturage ku mibereho myiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guverinoma yasheshwe yari imazeho amezi 16.
Iki gihugu kiri mu byafashe amadeni adasanzwe ngo cyiteze imbere ugereranyije n’ibindi, ariko kigakomeza kuvugwamo ubukene.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com


