Congo Kinshasa: Indwara ya Ebola imaze guhitana batatu

Sangiza iyi nkuru

Abantu batatu bamaze guhitanwa n’indwara ya Ebola , amakuru yemezwa n’Ishami rya Loni Rishinzwe Ubuzima (OMS /WHO)
Abapfuye ni abatuye mu gice cy’Amajyaruguru y’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyo ndwara yagaragaye muri icyo gihugu kuva tariki ya 22 Mata uyu mwaka, nkuko VOA yabitangaje.
Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, OMS yatangaje ko Minisiteri y’ubuzima muri Congo, yari yarayimenyesheje ko hari “ibizamini byo kwa muganga byemeje” umuntu urwaye Ebola.
Itangazo rya Minisiteri y’ubuzima muri Kongo rivuga ko iyi ndwara ya Ebola yemejwe nyuma y’ibizamini byo kwa muganga byakorewe ku bantu 9 bafite umuriro kandi bavaga amaraso ahantu hose hari umwenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri w’Ubuzima, Oly Ilunga yasabye abaturage kudahangayika kuko ngo bashyizeho ingamba zishoboka zose zo guhangana n’iyo ndwara.
Abantu barenga ibihumbi 11 bahitanywe n’icyorezo cya Ebola mu Burengerazuba bwa Afurika mu mwaka wa 2014 n’uwa 2015, cyane cyane mu bihugu bya Guinea, Sierra Leone na Liberia.
Indwara ya Ebola iheruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu mwaka wa 2014. Icyo gihe yahitanye abantu 42.
Umuvugizi wa OMS muri Congo, Eric Kabambi, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ati “Ni mu gace kari ahantu hitaruye cyane, kiganjemo amashyamba. Rero dufite amahirwe macye. Ariko ibi ni ibintu twitaho cyane”.
Muri 2014 na bwo muri Congo higeze kugaragara icyo cyorezo cyahitanye abantu 42. Icyo gihe cyibasiye igice kirimo ishyamba rya komasiyi mu Ntara ya Bas-Uélé ituranye na Centrafrique.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *