Congo yongeye guhakana ibiganiro na M23 inasaba amahanga guhana u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

DR.Congo yongeye gushimangira ko itazigera igirana ibiganiro n’umutwe wa M23 nk’uko byari bikomeje kuvugwa mu bitangazamakuru.

Byagarutsweho na Patrick Muyaya usanzwe avugira Leta ya Congo, ubwo yaganiraga na BBC News kuri uyu wa Kane taliki 15 Gashyantare 2024.

Yavuze ko Guverinoma ya Congo, itazigera iganira n’aba barwanyi,ahubwo asaba amahanga kotsa igitutu no gufatira ibihano uyu mutwe n’u Rwanda ashinja kuwufasha.Ni mu ariko rwo rwagiye rubihakana.

Yavuze ko mu mpamvu ziherutse kuzana Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba aherutse gukorera i Goma atari ibiganiro n’aba barwanyi nk’uko byakomeje kuvugwa,ahubwo ngo yaje guhumuriza abaturage b’isake no kubizeza umutekano uhamye.

Muyaya yagize ati: “Icyo turimo gusaba amahanga kiroroshye. Ni uko bashobora gukoresha ibihano mu kotsa igitutu u Rwanda kugira ngo rureke ibyo rukomeje gukora mu burasirazuba bwa DRC.”

Muyaya yavuze ko ibihugu bikomeye nk’Amerika bifite amakuru y’ubutasi ko u Rwanda rufasha M23, ko ibyo byanagarutsweho muri raporo z’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye.Ni mu gihe u Rwanda rwagiye rugaragaza kenshi ko nta ruhare na rumwe mu rugamba ruhuza izi mpande zombi.Nti rwahwemye kuvuga ko ibibazo bya Congo bireba abanyekongo.

Ni mu gihe u Rwanda narwo rushinja DR Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.Rushinja uyu mutwe gusiga ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva mu byumweru bishize, imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo nk’ingabo za SADC, yibanze mu nkengero z’umujyi wa Sake, uri muri kilometero zigera kuri 25 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Goma.

.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Congo yongeye guhakana ibiganiro na M23 inasaba amahanga guhana u Rwanda
    Abafatanya na FDLR umutwe wemejwe na LONU ndetse n’amahanga ashyira m’ukuri ko FDLR ari abaterabwoba nimwe mukwiye gufatirwa ibihano na cyane cyane kuba mukorana na abantu boretse imbaga muri 1994 mu Rwanda bica inzirakarengane z’abatutsi bahungira iwanyu nyuma yo gutsindwa mukabakira mubatera icyuhagiro cyo kubezaho icyaha kidasaza
    Nimwebwe rero mukwiriye guhanwa

    1. Congo yongeye guhakana ibiganiro na M23 inasaba amahanga guhana u Rwanda
      Kbx baravuga ubusa knd aribo bateyikibazo. gucumbikira FDLR uzineza ibyo basize bakoze ahubwo nimwe muhanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *