Ishyirahanwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje amazina y’abatoza batandukanye riri mu biganiro na bo bagomba kuvamo umwe uzahabwa inshungano zo gutoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Iyi kipe kuri ubu nta mutoza mukuru ifite nyuma yo gutandukana na Mashami Vincent wari umaze imyaka irenga itatu ari umutoza wayo.
Mu batoza batandukanye FERWAFA yemeje ko bari mu biganiro harimo n’Umwongereza Stephen Constantine.
Uyu mugabo w’imyaka 59 y’amavuko yatoje Amavubi y’u Rwanda hagati ya 2014 na 2015, mbere yo gutandukana na yo akerekeza mu kipe y’Igihugu y’u Buhinde.
Uyu mugabo mu gihe cye nk’umutoza w’Amavubi ni iyi kipe yagize umusaruro ugaragara, igera mu makipe y’ibihugu 100 ya mbere yari ahagaze neza ku Isi.
Muri Werurwe 2015 Amavubi ya Constantine yaje ku mwanya wa 64 ku rutonde ngarukakwezi rw’Umpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi, iba incuro ya mbere yari aje kuri uwo mwanya.
Uretse Constantine, abandi batoza bari mu biganiro na FERWAFA barimo Umufaransa Alain Giresse wamamaye nk’umukinnyi mu makipe atandukanye, arimo Olympique de Marseille na Les Bleus y’u Bufaransa.
Nk’umutoza Giresse yanyuze mu makipe nka PSG, Toulouse, FAR Rabat, Tunisia, Senegal, Mali, Gabon,…
Abatoza bifuza gutoza Amavubi kandi barimo umunya-Nigeria Sunday Oliseh, umunya-Espagne Tonny Hernandez kuri ubu utoza Mukura VS, Umufaransa SĂ©bastian Migne, umunya-Argentine Gabriel Alegandro Burstein n’umunya-Misiri Hossam Mohamed El Badry.
Barimo kandi umunya-Repubulika ya Tchèque, Ivan Hasek, Umusuwisi Arena Gugliermo, Umufaransa Noel Tossi; n’abandi.
FERWAFA yatangaje ko mu minsi ya vuba ari bwo umutoza mushya w’Amavubi azatangazwa.


