Corneille Nangaa wahoze ayobora komisiyo y’amatora ya RDC, yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo rimaze igihe gito ritangirijwe muri Kenya rihuriyemo imitwe ya politiki n’iya gisirikare irwanya ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.
Itangazo ryasohowe na M23 muri iki gitondo cyo kuwa Gatatu, rivuga ko uyu mutwe wemeye kwiyunga kuri AFC no kwifatanya n’abandi kuko bizabafasha gukomeza impinduratwara yo kuvanaho ubutegetsi bw’ibibazo n’ubwicanyi bwa Tshisekedi “bwica abaturage babwo bugahatira abandi benshi guhitamo kujya mu buhungiro cyangwa kubaho nk’abasabirizi..”
“Ku bijyane n’Ubuhuzabikorwa dufatanyije twahisemo bwana Corneille Nangaa Yobeluo,” ibi ni ibyatangawe na M23 muri iryo tangazo ikomeza ivuga ko babonye ari umuntu witeguye gusiga byose akitangira kubohoza igihugu..





One Response
Corneille Nangaa yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo
Reka cabitama bamukubitire mu gafuka kbs.