Cote d’Ivoire: Perezida Kagame mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye inama ihuza Afurika n’u Burayi

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bamaze kugera I Abidjan muri Cote d’Ivoire, aho bitabiriye Inama ya 5 ihuza Afurika Yunze Ubuumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ni inama biteganyijwe ko itangira kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 ikazasoza kuwa Kane, itariki 30 Ugushyingo 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi nama ifite insanganyamatsiko mu rurimi rw’Icyongereza igira iti: “Harnessing the Demographic Dividend through Investiments in Youth”, ikazibanda ku ku kureba gahunda z’iterambere ry’ubukungu n’imibereho by’urubyiruko rw’iyi migabane yombi.

26934738709 bdb65388d9 z
Ku kibuga cy’indege perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Ouattara

Usibye perezida Kagame, abandi bayobozi bo muri Afurika bageze i Abidjan harimo perezida Muhammud Buhari wa Nigeria ndetse na perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo.
38710467371 53c3fe7dca z

Mu bindi bizigirwa muri iyi nama harimo kunoza umubano hagati y’u Burayi na Afurika, ibijyanye n’amahoro n’umutekano, imiyoborere myiza harebwa demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abimukira n’urujya n’uruza rw’abantu.
38654930256 6d82c60e42 z

Hazanarebwa ibijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi, iterambere ry’ubumenyi ndetse no guhanga imirimo.
 
Amafoto:Village Urugwiro
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *