Coup d’Etat yateye ubwoba Perezida Nkurunziza bwo kutazongera kurenga icyanzu

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 13 Gicurasi 2015, nibwo Gen Niyombare na bagenzi be batangaje ko bahiritse ku butegetsi Perezida Nkurunziza w’u Burundi nyuma umupango urabapfubana arabigaranzura asubira ku buyobozi, kuva uwo munsi ntarongera kurenga imbibi z’igihugu.
Ubwo inkuru yakwiraga isi yose ko Nkurunziza yahiritswe ku butegetsi na bamwe mu basirikare be, yari yicaranye n’abandi bakuru b’ibihugu bahuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu nama yaberaga muri Tanzaniya biga ku bibazo by’u Burundi.
Ubwo inama yari irimbanyije nibwo Nkurunziza yamenyeshejwe inkuru mbi ko yahiritswe ku buyoboz, icyakurikiyeho ni uko Nkurunziza yagombaga guhita ashaka inzira yamusubiza mu gihugu ku bw’inyungu ze n’Abaturage ayoboye.

niyombare-2
Gen Niyombare ubwo yari amaze gutangaza ko Nkurunziza yahiritswe

Mu gusubira mu gihugu, Nkurunziza yaciye iy’icyanzu dore ko benshi bamubonye mu gihugu imbere batazi aho yaciye, gusa nyuma byatangajwe ko yinjiye atiriwe aca iy’ikirere dore ko byanavugwaga ko ikibuga cy’indege cyafashwe n’abamuhiritse.

abaturage
Ibyishimo byari byose ku baturage bakimara kumva ko Nkurunziza ahiritswe

Uko kwinjira kwe aciye iy’icyanzu, byamuhaye isomo ndetse benshi basesenguramo ubwoba bwo kutazongera kurenga imbibi z’igihugu akeka ko ashobora kongera gusohoka agasanga abo yita inshuti bamuhiritse burundu.

Nyuma y’iyo tariki y’amateka ku barundi bose (13/5/2015), Perezida Nkurunziza atumirwa mu nama zitandukanye zihuriwemo n’abandi baperezida b’ibihugu bakamutegereza bagaheba.

dd
Hamwe n’ingabo, uguhirikwa kwa Nkurunziza kwari kwateye benshi akanyamuneza

Nyuma y’ibyumweru 2 hageragejwe Kudeta nibwo Nkurunziza yongeye gutumirwa mu nama muri Tanzania y’abakuru b’ibihugu bigize EAC, yanze kuyitabira yoherezayo umuhagarariye.

Gervais Abahiro,Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burundi wari intumwa ya Nkurunziza muri iyo nama yavuze ko yatumwe mu gihe nyiri ubwite ari mu bikorwa byo kwiyamamaza dore ko aribwo ibikorwa byo kwiyamamaza byari birimbanyine Nkurunziza yiyamamariza iyi manda ye ya 3 ubu imaze guhitana ubuzima bw’abatagira ingano.

Nkurun
Nkurunziza yinjiye mu gihugu aciye ku mupaka w’u Burundi na Tanzaniya

Ubwoba bwa Nkurunziza bufite ishingiro

Mu 1996 nibwo Colonel Micombero yahiritse Umwami Ntare V. amuhirika ubwo yari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi nyuma y’Ubwigenge, bitangazwa ko yishe abantu hafi ya bose batavugaga rumwe nawe bari bakifitemo ingengabitekerezo y’ingoma ya cyami.
Mu mwaka wa 1976, Perezida Lt Gen Michel Micombero yakorewe kudeta na Colonel Jean Baptiste Bagaza, wari wungirije Umugaba w’Ingabo.
Muri uyu mwaka w’1976 nyuma y’amezi make, Major Pierre Buyoya nawe yahise ahirika Lt Gen Michel Micombero ubwo yari ari mu ruzinduko rw’akazi muri Canada. Mu mwaka w’1996 nabwo Buyoya yakoze indi kudeta ya 2 dore ko yari yaravuye ku buyobozi mu 1993.
13 Gicurasi 2015, nibwo Niyombare yatangaje ko bahiritse Nkurunziza ubwo yari muri Tanzaniya, aya mateka yose niyo benshi baheraho bavuga ko Nkurunziza afite ishingiro, kuba yaranze kurenga umutaru kandi areba mu gihugu cye hakirimo akavuyo.
Uyu Gen Niyombare wari uvanye Nkurunziza ku ntebe y’icyubahiro, yari umusirikare we wari waranahawe akazi keza azi n’amabanga menshi y’igihugu, Niyombare yari umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe iperereza “ Services de renseignements burundais (SNR)” avanwaho ubwo yari yagaragaje ukudashyigikira Nkurunziza kuri manda ya 3.
Niyombare yanabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi mu mwaka wa 2009, icyo gihe akaba yari abaye Umuhutu wa mbere mu mateka y’u Burundi wari ubaye umugaba mukuru w’ingabo, yashyizweho ku ngoma ya Nkurunziza ndetse umwe ashyigikiye undi dore ko bose bari banahuriye mu ishyaka CNDD FDD ubu riri ku butegetsi.
Kuba Niyombare yari ahiritse mwene wabo bahuruye kuri byinshi ni ubwoba bukomeye kuri Nkurunziza bwo kutongera kwizera abasigaye inyuma, Ese imyaka isigaye ya manda ye izarangira adasohotse mu gihugu ? Ibi ni ibikomeje kwibazwaho na benshi.
Nkuru
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *