Minisitiri wâubutabera akaba nâIntumwa Nkuru ya Leta yâu Rwanda, Busingye Johnston yongeye kwibutsa Abanyarwanda kuba maso no kutajenjekera ingamba zo guhangana na Covi-19.
Mu butumwa asanzwe agenera Abanyarwanda binyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Busingye akangurira Abanyarwanda guhorana amakenga no gukomeza guhangana nâicyorezo cyugarije u Rwanda nâIsi muri rusange.
Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 7 Nzeri 2020, yavuze ko Covid-19 iba buri hamwe, bityo avuga ko yegereye buri wese kurusha uko abitekereza. Yagize ati: âKorona iba ituri hafi kubi! Mwe ntimwunva abandura bashya aho mutuye, aho mugenda, aho mukorera, mubo muziranye? Kuyikumira bibe buri gihe, buri hamwe, no kuri buri umwe.â.
Minisitiri Busingye yagereranije uburyo bwo kuraza abarenze ku mabwiriza nâamasomo atangwa na mwarimu mu gihe cyâijoro “Cours du Soirâ. Yagize ati: “Ubu haje amande, yiyongera kuri cours du soir/nuit..byose tubyirindeâ


