Icyorezo cya Coronavirus gishobora kuzasiga bamwe mu baturage bafite ibibazo by’amikoro ahagaze nabi bitewe n’ihagarara ry’ibikorwa byinjiza amafaranga. Mu Rwanda ibikorwa byinshi n’ubwo atari byose byinjiza amafaranga byahagaritswe kuwa 21 Werurwe 2020. Amabwiriza yavugaga ko mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, abantu bagomba kuguma mu rugo, hagakora abo bishoboka ko bakoresha murandasi. Ni igihe cyari kumara ibyumweru bibiri byashoboraga kongerwa. Uretse abakozi ba Leta, abikorera ku giti cyabo ni bo bahuye ahanini n’ikibazo uretse abacuruza ibyo kurya. Ubucuruzi bwafunze ni bwinshi. Harimo: amaduka acuruza ibicuruzwa bitandukanye bitaribwa, kompanyi z’ingendo, inganda zimwe na zimwe n’ubundi bucuruzi. Nta gushidikanya ko mu byumweru bibiri nk’uko ibitangazamakuru hirya no hino bigenda bibigarukaho, hinjiye igihombo ku bacuruzi na n’ubu kitarabarurwa mu buryo bw’amafaranga gusa bigaragara ko ari kinini. U Rwanda rwabonye ko bitoroshye Ikigega mpuzamahanga cy’imari ku isi (IMF/FMI) cyatangaje ko nyuma y’ubusabe bw’u Rwanda cyemeje inguzanyo yihutirwa ya miliyoni $109 yo gufasha Leta guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus. Inama y’ubutegetsi y’iki kigega yatangaje ko Covid-19 yahagaritse ubukungu bw’u Rwanda. Ivuga ko ingamba zihuse za Leta y’u Rwanda zo guhagarika ikwirakwira ry’iki cyorezo zagize ingaruka ku nzego zose z’ubukungu. Ivuga kandi ko mu gihe hatazwi neza igihe iki cyorezo kizamara, ubukungu bushobora kuzahara kurushaho. Byahumiye mu mirari Ku bw’ineza ya bose ku kwirinda no gukumira Coronavirus, Leta yongereye ibyumweru bibiri byo kuguma mu rugo. Ibi bizarangira kuwa 19 Mata 2020. Ibi bivuze ko hari ubucuruzi buzaba bumaze ukwezi kose budakora, butinjiriza nyirabwo amafaranga. Byashoboka kuzahura ubucuruzi bumaze ibyumweru bibiri budakora gusa biragoye ko mu gihe cy’ukwezi byakorohere buri umwe. Mu bihe bisanzwe, aba bacuruzi binjizaga buri munsi. Ayo binjizaga bayakoreshaga ibindi bikorwa nko kwagura ubucuruzi, gushora imari mu bindi bintu bishya, gutanga akazi ku bandi bantu n’ibindi. Ubu bivuze ko habayeho kugwingira ku bucuruzi bwabo kungana n’ukwezi. Aba bacuruzi kandi bafite abakozi, abo bakorana (partners), ababagemurira ibicuruzwa (suppliers) basanzwe binjiza amafaranga kuko ubucuruzi bwakozwe. Ibi byose ni igihombo kuri abo bose. Si abacuruzi gusa bazagerwaho n’ingaruka z’ubukungu kubera Coronavirus, abaturage basanzwe nabo ntiborohewe. Abaturage batakaje ibikorwa nko kwenga inzagwa n’ibindi bikorwa byahagaze kandi ari byo bakuragamo amafaranga. Birumvikana ko igihe ibintu bizaba bigarutse mu bihe bisanzwe, icyuho cy’ukwezi kumwe abantu baguma mu rugo, badakora kizigaragagaza mu nzego nyinshi. Ibi byemezwa n’ibura ry’amafaranga yinjiraga mu minsi 30 kuri buri muturage. Igihombo kirahari Ingaruka z’icyorezo cya coronavirus ziri kugaragara ku buzima n’imibereho bwite y’abantu ariko kandi no ku bukungu bw’ibihugu, mu bigendanye no kwakira inama, amahuriro n’amamurikabikorwa u Rwanda rumaze guhomba ikigereranyo cya 10% by’ayo rwari kwinjiza muri ibi bikorwa. Kuwa 17 Werurwe u Rwanda BBC yatangaje ko U Rwanda rumaze guhomba ‘miliyoni $8’ mu nama zasubitswe. Kuri iyi ngingo, Nelly Mukazayire, umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau), avuga ko kugeza ubu hamaze gusubikwa inama 20 zari kubera mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu n’ukwa kane. Madamu Mukazayire yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko hakibarurwa ingaruka za coronavirus ariko ikigereranyo cy’amafaranga izi nama zashoboraga kwinjiza mu bukungu ari hafi miliyoni 8 z’amadolari y’Amerika. Madamu Mukazayire avuga ko uyu mwaka hari intego yo kwakira inama 147 zari kuzana miliyoni $88. Ati: “Ubu rero [igihombo] kimaze kuba hafi 10% ry’ibyo twateganyaga, ni umubare munini nubwo tukiri kubibarura.” Amasoko y’imari n’imigabane ku Isi yaraguye Amasoko y’imari n’imigabane ku isi akomeje guhungabana ku kigero kidasanzwe, amasoko nk’aya muri Amerika yaguye ku kigero kitigeze kubaho kuva mu 1978. Dow Jones index, isoko ry’imari ripima uko imari n’imigabane bya kompanyi zikomeye muri Amerika bihagaze, ryatangaje guta agaciro kuri 12.9%, nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko ubukungu bwa Amerika bugana aho bushobora kwitura hasi. Kompanyi z’ubwikorezi bwo mu kirere za buri gihugu zahagaritse ingendo, zirataka ibihombo ndetse n’ibikorwa by’ubukerarugendo byarahagaze. Ntibyoroshye kubona imibare ya buri rwego gusa ikizwi ni uko izi nzego zinjiriza ibihugu bitandukanye ku Isi. Gukoresha akazi umurwayi wari utangiye koroherwa Leta yakoze byinshi nko guha ibiribwa abaryaga ari uko bakoze, gusaba banki koroshya umukanda ku bijyanye no kwishyuza inguzanyo. Ntibivuze ko nyuma yo kuvanaho amabwiriza yo mu rugo, abafite amadeni ya banki, ibimina n’abandi, batazishyura. Bizaba bigoranye cyane kwifashisha ubucuruzi (business) imaze ukwezi idakora, kuba yatangira kwishyura inguzanyo muri Gicurasi 2020. Ibi bimeze nko gukoresha akazi umurwayi wari utangiye koroherwa. Amahirwe make ahari ni uko byamufasha gukira, mu gihe bimusunikira ku kuba yakongera kuremba. Leta yafasha iki abagezweho n’ingaruka z’ubukungu kubera Coronavirus? Nk’uko bigaragara, ubukungu bwarahungabanye ku bantu bose gusa si ku kigero kingana. Leta mu bushishozi bwayo, ikwiriye kureba uko yakoroshya imisoro kuri ubu bucuruzi bumaze igihe budakora. Ikindi kandi gikwiriye kwitabwaho ni ugushyiraho uburyo bwihariye bwo kuba abacuruzi babona inguzanyo kugira ngo bongere bazibe icyuho. Birumvikana ko uku kwezi kose amafaranga bakoresha ari ayavuye mu bucuruzi bwabo mu gihe nta kindi bwinjiza. Hakenewe ko hakorwa ibiganiro hagati y’impande bireba, hasuzumwa uko Abanyarwanda bakwigobotora igihombo cyaturutse kuri Coronavirus nta we uhutajwe, ejo atavaho asaba uwo yimye.


