COVID-19: Perezida Kagame yavuze ko hazasuzumwa niba hakiri igihe cyo kuguma mu rugo

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko inama y’abaminisitiri iteganyijwe muri iki cyumweru izafatirwamo umwanzuro niba gahunda ya Guma mu rugo izongerwa cyangwa habaho gufungura bimwe mu bikorwa.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuwa 27 Mata 2020. Ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije niba u Rwanda ruteganya gufungura bimwe mu bikorwa bitari iby’igengenzi nk’uko bimwe mu bihugu bya Afurika n’Ubulayi byatangiye kubikora, Perezida Kagame yavuze ko ari ingingo izasuzumwa, hakarebwa icyakorwa hagendewe ku makuru ahari.

Perezida Kagame ati “ Ukuntu ibintu byahagaze mu gihugu cyacu, iby’ubukungu ndetse n’abantu ku migendere n’imigenderanire yabo, byagiye bikorwa bishingiye ku byagombaga kwitabwaho ngo turwanye iki cyorezo. Mu minsi yashize twagize inama isuzuma uko ibintu byagenda, bivamo ko twakomeza inzira yo gufunga bitewe n’uko twarebaga ibintu byifashe. Nyuma y’aho hashyizweho uburyo bwo kureba uburyo abantu bakomeza kwiga,”

Akomeza agira ati “ Vuba aha turaza kongera dusuzume, tuvuge ngo ariko, duhereye ku bushakashatsi buriho, amakuru dufite. Uko icyorezo kimereye nabi abantu, ari mu giturage, mu mijyi, byifashe bite, twarekura iki kugira ngo ubuzima bwongere buse n’ubugana mu bihe bisanzwe. Ibi nabyo dufite inama ya guverinoma izabisuzuma muri iki cyumweru. Duhereye kuri iyo mibare, ubushakashatsi, duhitemo ibifungurwa n’ibikomeza n’uburyo bifungurwa n’uburyo bw’intambwe dutera ngo ubuzima bukomeze tureba ko tutasubira inyuma ngo icyorezo cyongere gitere ibibazo.”

U Rwanda rwatangaje ibihe byo kuguma mu rugo hirindwa Coronavirus kuwa 21 Werurwe 2020. Ibi bihe biteganyijwe ko bizarangira kuwa 30 Mata, ubwo inama y’abaminisitiri izatangaza ibyemezo bishya kuri iki cyorezo.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima muri gihugu (MINISANTE) yo kuwa 27 Mata, yerekana ko abamaze kwandura Coronavirus ari abantu 207, 93 bamaze gukira, 114 baracyarwaye ndetse iyi ndwara ntawe irica.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *