Cristiano Ronaldo yagaragaye apfumbatanye n’undi munyamideri —AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare mu ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronald ukomoka mu gihugu cya Portugal, nyuma yo kugaragara mu minsi ishize yatemberanye n’umukobwa ku mucanga bagasomana, ubu noneho yongeye kugaragara apfumbatanye n’undi munyamideri.
cri
Kuri uyu wa mbere taliki 1 Kanama nibwo uyu musore w’imyaka 31 y’amavuko yagaragaye ari kumwe n’umunyamideli Cassandre Davis ku mazi muri leta Florida mu mujyi wa Miami bapfumbatanye bameze nkaho ari umugore n’umugabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dailymail ivuga ko aba bombi kandi bari bari mu bihe byiza kuko byagaragaye umwe yita ku wundi ku buryo bukomeye nkuko byagaragajwe n’ibitwenge bya hato na hato biherekejwe no gusomana.
Cri1
Uyu musore asanzwe amenyereweho kugaragara asomana n’abakobwa batandukanye akunzwe gushinjwa n’abakunzi be kuba umugore yabyaranye nawe atamwitaho nka nyina w’umwana ahubwo akita ku mwana gusa n’abandi bagore.
cri3
Cri4
cris5
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *