Cristiano Ronaldo, rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid yageneye abana bo mu gihugu cya Syria ubutumwa bwo kubahumuriza, mu gihe igihugu cyabo cyugarijwe n’intambara imaze imyaka itarangira.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ronaldo yashyizeho video agira ati: “Ubu butumwa bugenewe abana bo muri Syria, turabizi neza ko mubayeho mu buzima bubi kandi bugoye, ndi umukinnyi w’icyamamare ariko ni mwe ntwari za mbere. Ntimwitakarize ikizere, isi iri kumwe namwe, ndi kumwe namwe”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu butumwa bukubiyemo amagambo y’urukundo ku kiremwamuntu, Ronaldo yayashyize ku rukuta rwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016.
Si ubwa mbere Ronaldo agaragaje ko afitiye abana bo muri Syria urukundo, umwaka ushize nabwo akaba yarinjiye mu kibuga ari kumwe n’umwana wo muri Syria, nyuma yo kumutumira ku mukino ari kumwe na se.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com


