Icyamamare mu mupira w’amaguru christiano Ronaldo kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Gashyantare 2016, nibwo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aherekejwe n’umutoza we, abajijwe uko abona ikipe ya FC Barcelona ikomeje kwesa agahigo, asubiza ko azi ikibitera.
Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Portugal abajijwe uko abona ubufatanye hagati ya Lionel Messi,Suarez, na Neymar niba bitaba intandaro yo kuza ku mwanya wa mbere mu irushanwa kwa Barca kurusha Real Madrid, Ronaldo yabasubije abaha ingero.

Asubiza yagize ati”ibyo ni ibyo mwivugira, igihe nari ndi muri Manchester United ndi kumwe na Paul Scholes, Ryan Giggs na Rio Ferdinand twarumvikanaga kugeza ubwo dutwaye ibikombe bitagira umubare ariko nabo igihe kizagera batandukane nibwo tuzareba ubushobozi bwa buri umwe”.
Yakomeje agira ati” kugaragaza ubufatanye hagati yanjye na Bale cyangwa Benzema Ntibisaba kuba nabanza kubasoma ,kubahobera cyangwa ngo mbatumire iwanjye ngo dusangire ibyo ntacyo bivuze, icyangombwa n’uko twumvikana mu kibuga naho ibyo uvuga ngo ba Messi urebye neza wasanga bari inyuma yacu.”
Abajijwe uko yabonye Messi ahererekanya Penaliti na Suarez, mu mpera z’icyumweru gishize asubiza ko azi impamvu yabikoze ariko ko ntacyo yatangaza.
Nk’uko Sky Sports ibivuga, Ronaldo yakomeje guhatwa ibibazo bigeza naho umunyamakuru amubaza impamvu yirengeje imikino 4 yose adatsinda ibitego, maze nawe amusubirisha ikindi kibazo.
Yagize ati” wowe wambwira izina ry’umukinnyi watsinze ibitego byinshi kundusha ikipe ye itakiniye mu rugo kuva nagera muri Espagne? Undi ati:Nta n’umwe.”
Iki cyamamare gikininira ikipe ya Real Madrid mu gihe yakomeje guhatwa ibibazo n’itangaza makuru, yahisemo kureka Zinedine Zidani aba ari we usubiza ibyo bibazo maze we arasezera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


