Rutahizamu Cristiano Ronaldo kuri uyu wa Kabiri, yakoze imyitozo ya mbere mu kipe ya Manchester United nyuma yo kuyigarukamo avuye muri Juventus.
Ni bwo bwa mbere Ronaldo yari yongeye kugera i Carrington aho Manchester United ikorera imyitozo, nyuma yo kuhava bwa nyuma mu myaka 12 ishize yerekeza muri Real Madrid.
Ronaldo akigera mu myitozo yabanje kuganira n’umutoza Ole Gunnar Solskjaer, mbere yo kwerekwa bagenzi be no gukorana na bo imyitozo ya mbere.
Manchester United kuri ubu iri kwitegura New Castle United bazakina mu mukino w’umunsi wa kane uzaba ku Cyumweru byitezwe ko Cristiano ashobora kugaragaramo.
Ni umukino Manchester United izaba yakiriye ku kibuga cyayo cya Old Trafford.
Manchester United ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko hari icyizere cy’uko Cristiano azayifasha, kandi ubufasha bwe bukazatanga umusaruro mu gihe cy’imyaka ibiri yasinyiye iriya kipe.



Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


