Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, ntiyitabiriye umuhango wo gushyingura mugenzi we Diogo Jota n’umuvandimwe we André Silva, bapfiriye mu mpanuka. Ibi byabaye ku wa Gatandatu mu mujyi wa Gondomar, aho Jota yavukiye.
Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru A Bola cyo muri Portugal, Ronaldo yahisemo kwifatanya n’umuryango mu buryo bwihariye, abahamagarira ku giti cyabo, by’umwihariko umugore wa Jota, Rute Cardoso, n’ababyeyi be.
Uyu mukinnyi wa Al-Nassr FC usanzwe ari na kapiteni wa Portugal, ngo yanze kwitabira iryo shyinguro kugira ngo hatabaho akavuyo mu itangazamakuru n’abari aho kuko bari kumwirukaho.
Nubwo Ronaldo atahageze, bagenzi ba Jota bakinanye mu ikipe y’igihugu nka Rúben Neves, João Cancelo, Bernardo Silva na Diogo Dalot bitabiriye umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Roberto Martínez, na we yari ahari, agira ati: “Uyu munsi tweretse isi ko Portugal ari umuryango mugari kandi uhuje urukundo.”
Abakinnyi ba Liverpool aho Jota yakiniraga, na bo bari bitabiriye. Umuzamu Alisson Becker, nubwo atari ahari, yanditse kuri Instagram ubutumwa agira ati: “Ndababaye cyane kuba ntari kumwe n’inshuti yanjye mu bihe nk’ibi. Tuzahora twibuka Diogo nk’inshuti nziza, umugabo w’umugisha, n’umubyeyi w’ineza.”
Kugeza ubu, Ronaldo ari mu biruhuko i Mallorca muri Espagne.


