Irushanwa rihuza Ingabo z’u Rwanda mu mikino itandukanye ryasojwe kuri uyu wa Gatanu, aho CTC Gabiro yegukanye Igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsinda Special Operations Force (SOF) kuri penaliti.
Iyi mikino iba ngarukamwaka, yatangiye mu mpera z’umwaka ushize igamije kwimakaza umuco wo gukora siporo, gukorera hamwe no gusabana hagati y’abasirikare. Ni n’umwanya wo kugaragaza ubumenyi butandukanye bifashisha mu nshingano zabo za buri munsi.
Umukino wa nyuma wahuje Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro na Special Operations Force warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa mu minota isanzwe, bituma hifashishwa penaliti. CTC Gabiro yatsinzemo enye kuri eshatu za SOF ihata yegukana igikombe.
Uyu mukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda wari umushyitsi mukuru, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe.
Mu ijambo rye, Gen Mubarakh Muganga yavuze ko aya marushanwa azakomeza kandi hakazongerwamo imikino nk’amarushanwa y’amagare na Karate. Yavuze ko ibi bizafasha Ingabo z’u Rwanda gukomeza kugira ingufu n’ubuhanga bikenewe mu mirimo yabo.
Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda yashimye uruhare rwa siporo mu kubaka umuco w’ubwitange, gukorera hamwe nk’ikipe, kugira ikinyabupfura no guharanira intsinzi.
Yagize ati: “Izi ni zimwe mu ndangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda kuva ku rugamba rwo kubohora igihugu kugeza uyu munsi.”
Iyi mikino ikomeje kwerekana ko siporo ari igice cy’ingenzi mu buzima bw’ingabo, haba mu kubaka ubuzima bwiza no mu gushyira hamwe nk’ikipe mu kazi kabo ka buri munsi.
AMAFOTO

@Amafoto/inkuru: Justin


