Guverinoma ya Cuba yatangaje gahunda yo kurekura imfungwa 2,010, mu gikorwa yavuze ko kigamije kugaragaza impuhwe n’ubutabazi, mu gihe igitutu gituruka muri Amerika gikomeje kwiyongera.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Mata, binyuze kuri Ambasade ya Cuba iri muri Amerika. Abayobozi b’iki gihugu bavuze ko iki cyemezo gifitanye isano no kwizihiza Icyumweru Gitagatifu, aho kuba cyaba gishingiye ku mubano utifashe neza hagati ya Havana na Washington.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Cuba, abazarekurwa barimo ibyiciro bitandukanye birimo abanyamahanga, abaturage ba Cuba batuye mu mahanga, urubyiruko, abagore ndetse n’abageze mu zabukuru. Byasobanuwe ko ibyemezo byo kurekura aba bantu byafashwe hashingiwe ku myitwarire yabo myiza, igihe bamaze bafunze, uburemere bw’ibyaha bakoze, ndetse n’ubuzima bwabo.
Nubwo iri tangazo ryashyizwe ahagaragara, ntiharatangazwa igihe nyacyo imfungwa zizatangira kurekurirwa, ndetse n’ibyaha zakoze ntibyatangajwe ku mugaragaro. Biracyari amayobera niba muri abo bantu harimo abafunzwe bazira imyigaragambyo.
Ku rundi ruhande, nubwo ubuyobozi bwa Cuba buhakana ko hari imfungwa za politiki muri icyo gihugu, umuryango Prisoners Defended uvuga ko abantu barenga 1,200 bafunzwe bazira impamvu za politiki.



