Cya giti cyari cyateje impagarara kubera ‘imyuka y’abakuru’ yari ikirimo cyaranduwe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo mu karere ka Mpigi muri Uganda rwategetse ko igiti byavugwaga ko kirimo imyuka y’abakuru bo mu bwoko bw’aba-Lugave cyari ahagombaga kunyuzwa umuhanda Mpigi-Kampala kirandurwa.

Iki giti bivugwa ko cyari kimaze imyaka ibarirwa muri 100 abo muri buriya bwoko bari baranze ko cyarandurwa, ngo keretse Leta ya Uganda ibahaye miliyoni 500 z’amashiringi mu rwego rwo gushimisha abakuru.

Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen Katumba Wamala, yaherukaga kubwira inteko ishinga amategeko ya kiriya gihugu ko Leta yari yemeye guha abo mu bwoko bw’aba-Lugave bakazanga bavuga ko ayo mafaranga atatuma abakuru bishima.

Ati: “Ntidutwara ubutaka tudatanze ingurane. Urugero ni igiti kiri ku muhanda munini Mpigi-Kampala aho ubwoko bumwe bwavuze ko imyuka yabwo yose iri muri icyo giti. Bari gusaba miliyoni 500 z’amashiringi kandi ntidushobora gukomeza. Bahawe miliyoni 150 z’amashiringi baravuga ngo ntiyashimisha imyuka.”

Daily Monitor yanditse ko ku mugoroba w’ejo ku wa Kane ari bwo iki giti kidasanzwe cyarimbuwe na Sosiyete ebyiri z’Abashinwa ziri kubaka uriya muhanda. Byasabye amasaha ane kugira ngo kiriya giti kibashe kugera ku butaka.

Ni nyuma y’uko urukiko rutegetse ko ba nyiri kiriya giti bahabwa Shs miliyoni 4.6 aho kuba 500 bifuzaga.

Hussein Katamba wari wareze Leta ya Uganda kubera kiriya giti, yashinjwe na bene wabo kubateza igihombo nyuma yo kwanga amafaranga Leta ya Uganda yifuzaga kubaha.

Uyu nyuma y’umwanzuro w’urukiko yavuze ko hari bube ibibazo bikomeye mu gihe kiriya giti cyarandurwa hatubahirijwe ibyo imyuka y’abakuru yifuza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *