Igihugu cya Danmark nicyo kiza ku mwanya wa mbere gikurikiwe n’u Busuwisi ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu kugira abaturage bishimye mu gihe ibihugu bya Syria n’u Burundi ari byo biza inyuma nk’uko bigaragazwa na Raporo ya World Happiness ya 2016 yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu.

Mu gihe mu mwaka ushize ibihugu nka Iceland, Norvege, Finland, Canada, u Buholandi, New Zealand, Australia na Sweden ari byo byaje mu myanya 10 ya mbere, byatumye uduhugu duto two mu Burayi twiharira imyaka 7 mu 10 ya mbere.
Igihugu cya Danmark cyari cyabaye icya mbere mu 2013 ariko kiza gutakaza uyu mwanya gisimburwa n’u Busuwisi mu 2015 ubu cyongeye kwisubiza umwanya wacyo wa mbere mu bihugu byishimye ku Isi.
Igihugu cy’u Burundi nicyo cyaje ku mwanya wa nyuma mu bihugu byishimye, aho bukurikiwe na Syria, Togo, Afghanistan n’ibindi bihugu 6 byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ari byo; Benin, Rwanda, Guinea, Liberia, Tanzania na Madagascar nk’ibihugu byishimye ku rugero ruto mu bihugu 157.
Ibihugu bikomeye ku Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyaje ku mwanya wa 13 kivuye ku mwanya wa 15 mu mwaka ushize, u Budage buza kuwa 16, u Bwongereza bwaje ku mwanya wa 23 naho u Bufaransa buza ku mwanya wa 32.
Mu Burasirazuba bwo Hagati, Arabia Saoudite, Qatar, Kuwait na Bahrein byaje imbere y’u Butaliyani bwaje ku mwanya wa 50 n’u Buyapani bwaje ku mwanya wa 53, mu gihe igihugu cy’u Bushinwa ari nacyo gituwe kurusha ibindi cyaje ku mwanya wa 83 naho u Buhinde buza ku mwanya w’118.

Iyi nkuru dukesha The New Vision ivuga ko mu gukurikiranya ibi bihugu ukurikije uko byishimye hakurikijwe ibintu bitandatu by’ingenzi: Igenagaciro ku musaruro w’igihugu mu gihe cy’umwaka (GDP), ubwoko bw’ubufasha abaturage bahabwa n’abandi, icyizere cy’ubuzima, ubwisanzure mu kubana n’abandi, ubuntu (Generosity) ndetse no kutabamo ruswa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



