Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko, ukomoka mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru, avuga ko kuva mu bwana bwe umuziki yawiyumvagamo ariko ubwo yari arangije amashuri yisumbuye aribwo yabonye akanya n’ubushobozi bwo kuba yasohora indirimbo ye ya mbere.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Valens agira ati “indirimbo zanjye zikubiyemo ubutumwa bwigisha, nashatse kwigisha abantu, aho gufata umuntu ufite ubuzima bubi akaba yahabwa akato ahubwo yagakwiye gufashwa. Abantu bakagarukira Imana, n’uwakoze ikosa akibuka kwihana akagarukira Imana,…”.
Valens avuga ko umuziki yatangiye kuwumenyerezwa akiri muto, na sekuru yakundaga kubamenyereza ibijyanye na muzika, ati “hari igihe byageraga nijoro muzehe akatubwira ngo turirimbe tugatera indirimbo tukizihirwa, muzehe (sekuru) yakundaga kuririmba”.
Akomeza avuga ko no mu ishuri yahigaga abandi mu bijyanye na muzika, akaba n’uwa mbere mu marushanwa yategurwaga mu kigo arebana na muzika.
Avuga ko intego ye ya mbere atari ubuhashyi, ahubwo ko icya mbere ari ugutambutsa ubutumwa bwe bwiza bufasha abatuye Isi. Ati “Iyo Imana iguciriye akagenda iguha n’uburyo uzagataruka, natangiye ngamije gufasha Isi, ariko ubwo n’igihe amafaranga azaboneka bizamfasha kwagura impano yanjye inagere kure harenze mu Rwanda”.
Danny Valens avuga ko amaze gushyira hanze indirimbo eshatu, izindi 45 zikaba zikibitse mu gihe agikusanga ubushobozi bwo kujya muri Studio. Indirimbo yashyize hanze ni ‘ Ese ni wowe, Hear our Voices ndetse na Singiza” .



