054a7124-0eba0

Darest wo muri Juda Muzik yarongoye (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Ishimwe Prince, uzwi cyane nka Darest wahoze aririmba mu itsinda Juda Muzik, yakoze ubukwe n’umukunzi we Iradukunda A. Souvenir, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana yabereye Golden Garden i Rebero ku wa 7 Ukuboza 2025, mbere y’uko abageni bakira abari bitabiriye.

Ubukwe bwitabiriwe n’abantu bakomeye mu muziki nyarwanda barimo Knowless Butera waje kumwe na Ishimwe Clement, Uncle Austin, Nel Ngabo, Platini, Andy Bumuntu, Victor Rukotana, n’abandi benshi.

Darest yari amaze iminsi mike asezeranye imbere y’amategeko n’umugore we ku wa 27 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Nyarugenge. Byose byakomotse ku isezerano yatanze ku wa 10 Mutarama 2025 ubwo yateraga ivi asaba Souvenir ko bazibanira ubuziraherezo.

Uru rukundo rwabo rwatangiriye mu birori by’inshuti bahuriyemo, bahavana nimero batangira kuganira kenshi, ari byo byavuyemo umubano ukomeye waje kubaviramo urukundo n’ubukwe.

Darest yabaye ikirangirire mu muziki ubwo yafashwaga n’itsinda Juda Muzik yakoragamo na Mbaraga Alex (Malo Junior), ariko baje gutandukana mu 2023. Mu kwezi kwa Mata 2025 yasohoye album ye “Souvenir53”, ayita ku izina ry’umukunzi we bari bari mu myiteguro yo kurushinga.

Mu birori byo kwakira abashyitsi hagaragayemo ibyishimo byinshi, abageni barebana urukundo rwinshi kandi babyina bishimira intambwe ikomeye bateye. Abahanzi barimo Nel Ngabo, Platini, Andy Bumuntu, n’abandi, barasusurukije abari aho.

Mbaraga Alex wahoze muri Juda Muzik na Uncle Austin nabo bari bahari, bishimana n’abageni mu buryo bubereye ijisho.

054a7083 c61ea054a7093 e1525054a7124 0eba0054a7128 6ebc6054a7133 2 3d38b054a7138 9a262054a7137 8e9a6054a7152 bafc9054a7159 3ab46054a7190 8aeba054a7076 e9a2b054a7214 3 0daaa054a7212 d9c68

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *