Darwin Nuñez na bagenzi be barwanye n’abafana ba Colombia

Sangiza iyi nkuru

Abakinnyi ba Uruguay bari bayobowe na Darwin Nuñez bashyamiranye n’abafana ba Colombia nyuma yo gutsindwa muri kimwe cya kabiri cya Copa America.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 nibwo Colombia yatsindaga Uruguay igitego kimwe ku busa ndetse biyihesha guhita ijya ku mukino wa nyuma bazahuramo na Argentine ya Lionel Messi.

Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga yerekana abakinnyi ba Uruguay bazamuka ahicara abafana maze batangira kurwana no gushyamirana n’abafana ba Colombia.

Bitangazwa ko aba bakinnye bari bagiye gutabara imiryango yabo yari yatatswe n’abafana ba Colombia bashaka kubakubita.

Darwin Núñez wa Uruguay na mugenzi we Ronald Araujo bagaragaye mu bakinnyi bashyamiranye n’abafana ba Colombia.

Kapiteni Jose Maria Gimenez yavuze ko ibyo abakinnyi ayoboye bakoze byose bari bari kurengera imiryango yabo.

Yagize ati: “Reka ngire icyo mvuga mbere y’uko bakubuza kumvugisha kuko badashaka ko hari ikintu tuvuga, ntibashaka ko tuvuga ku ntambara ibereye hano.”

Yakomeje agira at: “Nyamuneka witonde, imiryango yacu iri mu byago, hari abana bato bavutse. Byari ibyago; nta bapolisi bari bahari kandi twagombaga kurinda imiryango yacu.” Aya ni amakosa y’abantu babiri cyangwa batatu bari bafashe ibisindisha.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza wa Uruguay, Marcelo Bielsa yagize ati: “Natekereje ko ibyabaye byarangiye, hari ugushyamirana kwabaye, ubwo byabaga nari nifungiranye mu cyumba.”

Inteko nyobozi y’umupira w’amaguru muri Amerika y’Epfo, CONMEBOL, yavuze ko iri gukora iperereza kuri iki kibazo kandi ko yamaganye byimazeyo ibikorwa byose by’urugomo bigira ingaruka ku mupira w’amaguru.

CONMEBOL yagize ati: “Ibikorwa byacu bishingiye ku myizerere ivuga ko umupira w’amaguru uduhuza kandi ukaduhuza binyuze mu ndangagaciro nziza.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *