Ndagisha inama, ndi umukobwa w’imyaka 31 nkaba ndi umukozi muri kampani y’umukire ku giti cye i Kigali.
Amazina nyagize ubwiru, gusa ndahangayitse kuko databuja akomeje kunsaba ibyo mbona ntazavamo pe, ariko na none biranasekeje.
Ni kenshi yagiye anyereka ko anyifuza cyane, yabinsabye kenshi nkamunanira, ariko byaje kurangira nemeye turasambana.
Nari ndi mu bihe bibi nkeneye amafaranga, ku cyo nakwita ibyago mbona boss araje, arantereta hahandi bikomeye biza kurangira muhaye umwanya uhagije ambwira kuri iyo ngingo.
Yemeye kumponga amafaranga, aba ansinyiye sheki y’ibihumbi 500 Frs ndayifata, twemeranya ko tuzabonana ku munsi wakurikiyeho. Ntabeshye rwose navuye ku kazi mpitira kuri banki nyakuraho kuko nari nyakeneye cyane.
Umunsi wakurikiyeho, yambwiye ahantu musanga hari lodge, nsanga yakodesheje icyumba, muri make mbona ibintu yabyiteguye.
Ubwo twageraga ku ngingo yaragerageje mfite ubwoba bwenda kumpitana, nibaza nti iki kigabo koko ubu ntikimpitana, natunguwe no kubona nko mu minota ibiri cyangwa nayo itageze arangije.
Ubwo twarakomeje turaganira, tumara nk’isaha imwe arongera aragerageza nabwo biranga, bwo ahari hiyongereyeho nk’umunota umwe.
Yarababaye cyane, ambwira ko atanyuzwe, ngo ntazi ikibazo yagize, ahari yakomye agatima ku mafaranga yari yampaye yumva ahari aricuza bitewe n’iminota itageze no kuri itanu yakozemo igikorwa.
Ansaba gusubukura nkamunanira, mbese mbona yarababaye cyane ariko nawe byamuteye isoni, kurangiza mu minota ibiri koko! nabuze n’uko mbimubazaho niba ariko asanzwe.
Mbona bigiye kumbuza akazi kandi na none mbona asigaye atanyishimira, ubundi nkabona ameze nk’ufite isoni. Nkore iki?
Â
Â


