Umunyamakuru David Bayingana yifurije isabukuru nziza y’amavuko Nadia Umutesi, inkumi bivugwa ko bari mu rukundo, aho yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Abinyujije kuri Instagram, Bayingana yagize ati: “Isabukuru nziza Mwamikazi wanjye, twishimiye umwaka wuzuye urukundo, ibitwenge n’ibyo umutima wawe wifuza.”
Ubwo yari muri Gen Z Comedy Show, David Bayingana ubwe yemeje ko ari mu rukundo na Nadia. Uyu mukobwa yahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, ndetse ni we wabaye Miss Photogenic uwo mwaka.
David Bayingana ni umwe mu banyamakuru bakomeye mu Rwanda. Yakoze kuri Radio Salus, Voice of Africa na Radio10, ubu akaba ari umuyobozi wa Radio B&B FM Umwezi.



