Muri Denimark haravugwa amakuru y’umuntu waje agakubita Minisitiri w’Intebe Mme Mette Frederiksen bitunguranye.
Abatangabuhamya batandukanye babibonye ibi biba, bavuga ko hari umugabo waje mu cyerekezo kinyuranye n’icyo Minisitiri w’Intebe yacagamo aramuhirika.
Uyu Mette yatunguwe no kubona umugabo aje aramuhirika yitura hasi muri kaburimbo ubwo yari Murwa mukuru Copenhagen.Amakuru atangazwa na BBC avuga ko uwamukubise akimara gukora ayo mahano yahise afatwa na Polisi.
Ursula von der Leyen Perezidante w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ya nenze imyitwarire ikigarara muri iki gihugu avuga ko bitari bigikwiye kugaragara mu Burayi.
Uyu muyobozi w’imyaka 46 ibi bikimara kumubaho, yahise agira igihunga ariko ahita yigira inama yo kujya aho bafatira ikawa kugirango amererwe neza.
Mette yakutse umutima kandi ibyamubayeho byagize ingaruka no ku bandi bose bagize Guverinoma.
Iki gitero kibaye nyuma y’ibyumweru bicye Minisitiri w’intebe wa Silovakiya, Robert Fico arashwe agakomereka mu gitero cyagerageje guhitana umuyobozi wa politiki w’Uburayi.
Abasesenguzi ba politiki n’abadepite bavuze ko icyo gihe cyagaragaje imiterere ya politiki igenda irushaho gukomera no gukabya haba muri Silovakiya ndetse no mu Burayi bwose.


