Depite Bitakwira yatumijwe n’umushinjacyaha nyuma y’imvugo zibasira Abatutsi zamaganwe na E.U

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 20 Nyakanga saa yine za mu gitondo, Depite Justin Bitakwira agomba kwitaba umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza nyuma y’aho Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usabiye minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gukumira uyu munyapolitiki ukomeje gukoresha imvugo zibiba urwango zibasira Abatutsi .

Ibaruwa imuhamagaza ariko ntabwo igaragaramo impamvu yatumye ahamagazwa.

Umunyamabanga wa mbere w’umushinjacyaha, Alex Amisi mu ibaruwa imuhamagaza yanditse ati: “Nishimiye kubatumira ngo mwishyikirize Ubushinjacyaha Bukuru mu Rukiko Rusesa Imanza… ibyo mutumirijwe muzabimenyeshwa muhageze”.

Justin Bitakwira yari aherutse kwibasira Abatutsi avuga ko “Umututsi wese avuka ari umugizi wa nabi”, ko nta bwoko bubi arabona nkabwo n’ibindi, ubwo yari umutumirwa kuri televiziyo Bosolo Na Politik.

Aya magambo yamaganwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, woherereje minisitiri w’ubutabera, Rose Mutombo, ndetse na Perezida w’inama nkuru ishinzwe amaradiyo, televiziyo n’itumanaho (CSAC), Christian Bosembe, ibaruwa yamagana ayo magambo abiba urwango.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Depite Bitakwira yatumijwe n’umushinjacyaha nyuma y’imvugo zibasira Abatutsi zamaganwe na E.U
    Bitakwira ntahakana amagambo ye. Ayafiteye gihamya. Yariciwe kandi yicirwa n’abantu azi. Gushaka kumwumvisha ko abamwiciye ari abagizi ba neza ntibikunda. Naho kumucecekesha ngo barengere abamwiciye ni ukuba umufatanyabikorwa byerekana ukuntu abazungu bafite uruhare m’urupfu rwa miliyoni 12 z’abanyekongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *