Depite Kinyamatama yasabiye mugenzi we kwirukanwa mu nteko nyuma yo kumwita indaya

Sangiza iyi nkuru

Umudepite witwa Kinyamatama,yasabye Inteko Ishingamategeko ya Uganda ko yakwirukana mugenzi we witwa Zaake nyuma y’uko mu mwaka ushize amwise indaya ubwo yasuraga akarere ka Rakai ku munsi w’ubwigenge.

Hon. Juliet Kinyamatama, yasabye komite ishinzwe amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko kwirukana uyu mudepite ushinzwe Umujyi wa Mityana, Francis Zaake,anamusabira ko yasuzumwa uburwayi bwo mu mutwe.

Ku wa kabiri, tariki ya 13 Gashyantare 2024, Kinyamatama yabwiye komite ko Zaake agomba kwirukanwa mu nteko ishinga amategeko nibura mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice.

Ati: “Amasengesho yanjye ni uko Hon. Zaake agomba gukorerwa isuzuma ry’uburwayi bwo mu mutwe mu kigo icyo aricyo cyose kugira ngo harebwe niba nta kindi kibazo cy’imitekerereze afite.Avuga ko bijyanye n’imyitwarire ye mu nteko no hanze yayo bishoboka ko afite ikibazo.

Zaaka yari yarahagaritswe ku mirimo ye mu Nteko mu mwaka wa 2022, azira gusuzugura Anita Annet ariko nyuma aza gusubizwamo.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Thomas Tayebwa yumvikanishije amajwi ya Zaake bivugwa ko yavugaga nabi Kinyamatama ko ari indaya kandi ko nta kindi ashoboye uretse gutanga amategeko no kuzana umuvumo mu nteko Ishingamategeko.

Iyi videwo yarakaje bamwe mu bashingamateka b’abagore bavuga ko ari ugutoteza umugore.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *