Umunyakenya Babu Owino wari uhagarariye agace ka Embakasi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, yagizwe umwere ku cyaha cyo kugerageza kwica Felix Orinda wamamaye nka DJ Evolve kubera akazi akora ko kuvanga umuziki.
Owino yarashe DJ Evolve tariki ya 17 Mutarama 2021 ubwo bahuriraga mu kabari kitwa B Club k’Umunyarwanda Billy Ndengeyingoma gaherereye mu gace ka Kilimani mu mujyi wa Nairobi.
Icyakoze uyu mudepite nyuma yagaragaje ukwicuza, ubwo DJ Evolve yari arwariye mu bitaro, amwifuriza gukira vuba. Naho ngo icyaha yari amaze gukora ntacyo yari kugihinduraho. Ati: “Ikibi cyabaye n’ubundi nta Wabasha kugihindura ngo kibe cyiza. Ikibazo cyanjye kiri hagati yanjye n’Imana.”
Bitewe n’uko umuryango w’uwarashwe utari ufite ubushobozi bwo kwishyura fagitire y’ibitaro, Owino nk’uko yari yabyiyemeje, yayishyuye yose uko ari amashilingi ya Kenya 5,000,000.
Gusa n’ubwo yicujije, akanishyura fagitire y’ibitaro, urukiko rwakomeje kumukurikiranaho icyaha cyo kugerageza kwica n’ikindi cyo gukoresha intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Igitangazamakuru The Star cyo muri Kenya kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021 cyatangaje ko Babu Owino n’umuryango wa DJ Evolve barimo kugirana ibiganiro by’ubwiyunge, bikaba byatumye uyu muryango ujya gusaba urukiko guhagarika urubanza, narwo rurabyemera.
Gusa urukiko rwanzuye ko uregwa arakomeza gukurikiranwaho icyaha cyo gukoresha intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.


