Mu mpera z’Ugushyingo 2014 nibwo amafoto y’umuhanzi Desire Luzinda yashyizwe hanze n’uwari umukunzi we yambaye ubusa, kuri ubu akaba avuga ko yari yaketse ko ibye bya muzika bihise birangira ariko nyuma aratungurwa.
Mu gihe uyu mukobwa yashakishwaga na Polisi ya Uganda ashinjwa gukora ibiteye isoni ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’umuryango we watangaje ko umuhaye akato,…Luzinda ngo yumvaga ko ijuru rimugwiriye yiyumvisha ko impano ye ya muzika inarangiye.

Uko ayo mafoto yarushijeho gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu bikagera no hanze yacyo, ngo yaratunguwe ku buryo ibyo yakeka bitagenze uko mu ntekerezo ze byari byifashe.
Ati: “Nakekaga ko impano yanjye irangiriye aho,…ariko byose byabaye nk’aho ari bwo bitangiye”.
Yakomeje avuga ko abantu benshi batangiye kumenya umuziki we, aravugwa cyane ari nako abantu benshi bifuza kumubona imbona nkubone, indirimbo ze zirakinwa ahantu hatandukanye.

Desire Luzinda ubu waniyise “Miss Kitone” yaravuzwe cyane mu itangazamakuru kubera ayo mafoto ye yambaye uko yavutzwe yashyizwe hanze n’uwari umukunzi we Franklin ukomoka muri Nigeria.

Itegeko rya Uganda riteganya ko umuntu ukwirakwije amafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni ahanishwa byibura ahazabu ya miliyoni 10 z’amashiringi ya Uganda n’igifungo cy’imyaka itari munsi 10, Luzinda washakishwaga na Polisi akaba yarisobanuye avuga ko atari we wabikoze ahubwo ko ari Flanklin arokoka atyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com


