Umuhanzi Desire Luzinda umaze kubaka izina mu gihugu cya Uganda kubera amafoto y’urukozasoni, no kuryamana n’ibyamamare bitandukanye yashyize hanze ifoto yo mu bwana bwe akiri umunyeshuri ivugisha abatari bake.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Desire Luzinda yizihizaga isabukuru y’amavuko, akaba yarizihizaga ko yujuje imyaka 25 mu gihe byari byatangajwe ko yari yujuje imyaka 26.

Yizihiza isabukuru, Luzinda yashyize ahagaragara ifoto yo mu mwaka w’1985 akaba yari ari kumwe n’inshuti ze bigaragara ko bari bakiri kwiga mu mashuri abanza muri icyo gihe.
Iyo foto yafotorewe ku kigo cy’amashuri abanza cya Buganda Road primary School mu mwaka w’1985 bigaragara ko Luzinda yari hagati y’imyaka 9-12.
Hagendewe ku mwaka wagaragaye mu ifoto n’imyenda yari yambaye, Luzinda yakabaye afite imyaka ikabakaba 40 ariko ngo yahisemo kwigumira ku myaka 25.

Impamvu nyamukuru imutera gu hisha ukuri ku myaka ye ntacyo ayitangazaho gusa iyo foto yateye abantu benshi urujijo no kumwibazaho byinshi bitandukanye.
Desire Luzinda wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka love you, Fitting yakoranye n’itsinda Goodlife ndetse na Nyumirwa ubu akomeje kuvugwaho byinshi harimo gusambana n’abahanzi b’ibyamamare ,guhisha imyaka no gukwirakwiza amafoto y’urukozasoni.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com


