Desire Luzinda yagabije ibere rye umufana ararikorakora

Sangiza iyi nkuru

Uretse kuba azwiho gushyira ubwambure bwe ku Karubanda akanahinduranya abakunzi kenshi, ubu noneho Desire Luzinda yagabije ibere rye umufana we ararikorakora, ibintu bitavuzweho rumwe n’abakunzi b’umuziki n’umuco muri Uganda.
desire
Ibi biherutse kuba mu gihe yitabiraga itangwa ry’ibihembo bya Starqt Awards byabereye muri Afurika y’Epfo nk’umwe mu bagombaga kuririmba,gusa icyatunguranye n’uburyo amabere ye yayagabije abafana mu rwego rwo kubashimira ko bamubaye hafi.
Uganda Showbiz ivuga ko uyu muhanzikazi yagiye kuruhukira muri hoteli imwe abafana bamusangayo bamuremaho agatsiko bamugaragariza ibyishimo ari nako ngo bamukorakora nawe aratuza ndetse abandi bagaragara bashoka kumushora intoki imbere mu ipantalo.
Gusa ku bw’amahirwe abashinzwe umutekano we barahagobotse bamwigizayo bamuhungisha abasore bari bamwomyeho ngo bashaka no kumusomera mu ruhame, gusa ngo ku ruhande rwe yari yabahaye umwanya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *