diamond2.png

Diamond arahigira kurongora bitarenze 2020

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania, avuga ko nta kintu na kimwe abuze kugira ngo abe yarongora, none ubu akaba ahigira kubikora mu mwaka utaha wa 2020.

Diamond avuga ko afite umukunzi, Tanasha Donna ukomoka muri Kenya ngo wanamubyariye umwana mwiza, akagira inshuti n’ibindi byangombwa, bityo ko gukora ubukwe atabibona nk’ibyamunanira ariyo mpamvu ahigira kubusoza umwaka utaha.

Nk’uko ikinyamakuru Star cyo muri Kenya kibitangaza, Diamond yagize ati “Mfite ibyangombwa byose binyemerera kurongora, mfite umugore mwiza wambyariye umwana mwiza, ndarya ndetse mfite n’inshuti nziza”.

Byari biteganijwe ko Ku itariki ya 14 Gashyantare uyu mwaka aribwo Diamond na Tanasha bagombaga gukora ubukwe ariko biza gusubikwa. Uyu mugore asobanura ko byatewe n’ibura ry’umubyeyi we.

Tanasha ati “Byari biteganijwe ko ubukwe buba ku wa 14 Gashyantare, ariko nabwiye Diamond ko ntabukora mama adahari, Mama ntabwo byamushobokeraga kuba yava mu kazi”.

Tanasha yabyariye Diamond mu kwezi kwa 10, ni umwana bise Naseeb Jnr akaba uwa Kane w’uyu muhanzi nyuma y’abandi batatu yabyaranye n’abagore babiri, [Zari babyaranye babiri & umunyamideli Mobeto amubyaza umwe].

Diamond yakundanye n’abakobwa benshi barimo na nyampinga wa Tanzania mu 2006, Wema Sepetu baje gutandukana bageze mu bihe byo gutegura ubukwe aribwo yahise abana na Zari Hassan.

Zari yabanye na Diamond banabyarana abana babiri mbere y’uko batandukana ku itariki ya 14 Gashyantare 2018, ku munsi w’abakundanye, uyu mugore ashinja uyu muhanzi kumuca inyuma.

Iki kinyamakuru gitangaza ko Diamond yari yaravuze ko ubukwe bwe na Zari buzaba ubw’agatangaza ndetse n’ubwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba ariko bashwana batabukoze.

Nyuma yo gutandukana na Zari nibwo Diamond yakundanye n’uyu munyamideli akaba n’umunyamuziki ukomoka mu gihugu cya Kenya, Tanasha Donna, biza kurangira anamuteye inda yavutse mu Ukwakira.

diamond2.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *