Diamond ashobora gusenyerwa n’umukobwa yakoresheje muri Video

Sangiza iyi nkuru

Hamisa Mobetto ni umukobwa wagaragaye muri Video y’indirimbo Salome y’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania, muri iyo ndirimbo yari yambaye imyambaro isa n’iy’uyu muhanzi. Nyuma y’ibyo uyu mukobwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto yambaye ipantalo isa n’iya Diamond, ibi bikaba byatumye umugore we Zari agira icyo abivugaho.
Hamisa nyuma yo gucisha iyo foto ye ku rukuta rwe rwa Instagram, benshi bagiye bayigarukaho bagaragaza ko hari icyo yaba ihatse, nk’umubano ushobora kuba waravutse nyuma ya Video “Salome” hagati ya Diamond n’uyu mukobwa.

hamisa2
Hamisa n’ipantalo isa n’iya Diamond

Mu kugira icyo avuga kuri iyo foto, Zari yashatse kugaragaza ko uwo mukobwa yaba akiri inyuma, agifite ubutarage muri we, umusatsi usanzwe,… amusaba kuba yazashyira imisatsi ya kirasta (dreadlocks) ku mutwe, akifotoza amafoto menshi anambaye amakariso.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “Afunge dread, anambare boxers maze yifotoze hose”. Zari akomeza anatanga inama, ati: “Ni ibihe bikomeye iyo utangiye kwitandukanya no gukora cyane”.
Hamisa, ni umunyamideli wo muri Tanzania, uyu mukobwa akaba yanze kugira byinshi avuga ku mbuga nkoranyambaga bishobora gukurura amakimbirane hagati ye na Zari we usanzwe unamenyerewe mu itangazamakuru kumurusha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *