Diamond na Mobetto bashyize hanze ibyari bimaze iminsi bihishe- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz yafashe icyemezo cyo gusohokana Hamisa Mobetto nyuma y’igihe gito baciye amarenga y’uko bashobora kuba bari mu rukundo ruvuguruye ibi byose bikaba bikaze amaze gutandukana na Zari Hassan babanaga mu nzu.

Diamond Platnumz na Hamisa Mobetto bagaragaye bishimanye aho bagiriye ikiruhuko muri hoteli yakataraboneka izwi nka ‘Slipway Hotel’ iherereye mu bilometero 7 uvuye mu mujyi wa Dar es salaam aho bakomeje gushyira hanze amafoto bari kumwe mu bwato.

Mu mafoto yakomeje gukwirakwiza kuri instagram zaba bombi byakugora kubona amasura yabo barikumwe cyane ko hagaragaramo bamwe mubahanzi baba muri Wasafi nka Rayvanny gusa byaje kubanga munda Mebotto abinyujije kuri instgramye yashyize hanze amwe mu mafoto yafatiwe muri ubwo bwato barimo.

Ibintu byakomeje gutera urujijo abakunzi buyu muhanzi bibaza impamvu yabanje kwihana uyu mugore wamubyariye n’ubwo nyuma yaje kwemera umwana gusa ntagaragaze urukundo afitye nyina, gusa nyuma gato yo gutandukana n’uwari umugore we Zari ku itariki 14 Gashyantare 2018 Diamond yatangiye kwiyegereza uyu Mobetto kuburyo bukomeye.

logohamisa 1
Ubwato Diamond na RayVanny barimo ni nabwo Hamissa yararimo
WhatsApp Image 2018 04 30 at 11
Hamissa inyuma ya Rayvanny wambaye umupira w’irabura

Hamisa Hamisaa Screenshot 1

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *