Diamond Platnumz arakemangwa ko yaba atari we nyiri Wasafi TV

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz arakemangwa ko yaba atari we washinze televiziyo ya Wasafi nk’uko ubusanzwe bizwi na benshi.

Ibi bitangiye kuvugwa nyuma y’aho muri Tanzaniya hateguwe ibitaramo bibiri; icya Wasafi Festival na Clouds Media  igategura ikindi yise Fiesta.

Ibi bisa no nguhangana byatumye abantu baterana amagambo bamwe batangira kuvuga ko Wasafi yaba atari iya Diamond Platnumz.

Bamwe mu bateranaga amagambo ku mbuga nkoranyambaga bavugaga ko Wasafi TV ikomora izina muri Clouds Media nk’uko Ghafla Tanzania ibitangaza.

Mu rwego rwo gusobanura iby’iki kibazo, Clouds Media ibinyujije ku rukuta rwayo ari rwo  ‘Shilawadu’ yatangaje aba bombi ntacyo bakwiye kugira icyo bapfa kuko bosi (boss) wabo bombi ari umwe.

ASATELITE
Ifoto igaragaza ko Wasafi TV ifatanye na Clouds Media

Bagize bati “ Ntibisabe gutekereza cyane. Ntitugapfe ubusa twese bosi wacu ni umwe. Ikibazo kiri ha handi.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ibyo kuba Wasafi Tv yaba ari iy’undi muntu biracyibazwaho na benshi. Bizwi ko Diamond ari we wayishinze ku mugaragaro mu minsi ishize.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *