Diamond Platnumz aritegura kurongora umukobwa bahararanye – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima y’abatari bake ku mugabane w’Afurika ndetse n’isi muri rusanjye Diamond Platnumz kuri ubu ari  mu rukundo n’umukobwa ugaragara mu ndirimbo z’abahanzi witwa Lilian Kessy uzwi nka Kim Nana nkuko bitangazwa na Nyina Sanura Kasimu.

Aganira n’ikinyamakuru Amani dukesha iyi nkuru nyina wa Diamond, Sanura Kasimu, yahamije ko umusore we ari mu rukundo rufite intego.

Ati “Niba hari igihari, kuri iyo ngingo nzamuba iruhande avuga Kim Nana; n’ubu ndi kuvugana nawe kuri telefoni . Kim Nana ari kwiga amasomo ya Sharia yo muri Islam, ndetse ari kwiga gusoma no gusobanura Quran.”

Yakomeje ati “Abategereje ko umuhungu wanjyearavuga Diamond yanga Kim Nana amaso yabo azahera mu kirere, ibyo ntibishobora kubaho.”

Kugeza ubu igihe Diamond na Kim Nana ntacyo baravuga kuri aya makuru, gusa igihe batangiye iby’urukundo rwabo ntikiramenyekana. uyu Kim Nana aje yiyongera kubandi bakobwa bagiye bakundana na Diamond harimo Wema Sepetu,Jakate Mwegelo,Jaqueline,Hamisa Mobeto ndetse na Zari Hassan baherukanaga.

d1
Ntawusiga undi muri iyi minsi
d2
Yamuhaye icyumba mu nzu ye ubu barabana magingo aya
d3
Nana ari kwiga amasomo ya Islam yahinduye idini

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *