Diamond Platnumz azahurira ku rubyiniro rumwe na Nsengiyumva Franà§ois

Sangiza iyi nkuru


Diamond Platnumz uri mubakomeye ku mgabane w’Afurika muri muzika yemeje ko azitabira igitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival riri kuzenguruka igihugu rizasozwa muri Kanama.

Nyuma y’igihe kirekire hategerejwe irushanwa ngaruka mwaka rya Primus guma guma super star ryazengurukaga igihugu ritakibaye, Uyu mwaka wa 2019 nibwo hateguwe ibindi bitaramo bigari bizenguruka igihugu byahawe inyito ya  “Iwacu Muzika Festival”

Iwacu Muzika Festival yabaye umwanya wo guha amahirwe abahanzi batandukanye b’abanyarwanda hagendewe ku bisekuru n’injyana bakora.

Nyuma ya Musanze, Rubavu na Huye, Hasigaye igitaramo kizabera mu Mujyi Ngoma tariki 20 Nyakanga 2019, mbere y’uko risozwa n’igitaramo cy’imbaturamugabo kizabera kuri Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019.

Nkuko East African Promoters itegura iri serukiramuco yabitangaje , Diamond Platnumz wo muri Tanzania niwe muhanzi ukomeye uzasoza iri serukiramuco mu gitaramo kizabera Stade Amahoro.

Diamond kandi abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram yatangaje ko azaba ari mu Rwanda tariki ya 17 Kanama 2019 nk’uko ingengabihe y’ibitaramo azakora uyu mwaka ibyerekana.

Yagize ati “Tariki 17 Kanama nzataramira i Kigali mu Rwanda kuri parikingi ya Stade Amahoro, mubwire buri wese. Ni mu iserukuramuco rya Iwacu Muzika.”

Ntabandi bahanzi b’abanyarwanda bazitabira iki gitaramo baratangazwa  uretse Nsengiyumva Franà§ois ugomba kugaragara muri ibi bitaramo byose uhereye kucyabereye i Musanze.

Diamond yaherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2018 ubwo yari aje muri gahunda zo kwamamaza ibicuruzwa bye birimo ubunyobwa bwa Diamond Karanga.

chedulla
Gahunda y’ibitaramo azakora uyu mwaka

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *