Umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko hari impinduka zabaye mu matariki y’ubukwe bwe na Tanasha Donna bwari buteganyijwe kuwa 14 Gashyantare 2019.
Diamond yari aherutse gutangaza ko ubukwe bwe buzamara iminsi ine.
Mu kiganiro na Wasafi TV, Diamond yemeje ko ubukwe buzaba muri uyu mwaka ariko ko hari ikintu cyahindutse kuri gahunda yari iteganyijwe.
Ati “ Nateganyije ko ubukwe bwanjye bwaba kuri st Valentin, buzava kuwa Kane bugere kuwa ku cyumweru. N’ubwo bimeze gutyo, hari ikintu nzahindura ariko buzaba muri uyu mwaka.”
Diamond yavuze ko azambikana impeta na Tanasha ku munsi atigeze atangaza.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Uyu mugabo yavuze ko izi mpinduka zatewe n’ubusabe bw’ibyamamare mpuzamahanga birimo Rick Ross byasabye ko byazitabira ibi birori.
Diamond Platnumz agiye kubana n’uyu mukobwa w’imyaka 22 wo muri Kenya nyuma yo kubana n’umuherwe Zari babyaranye abana babiri. Uyu mugabo kandi afitanye umwana umwe n’undi mugore witwa, Hamisa Mobetto.


