Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n'urubuga rwa Youtube -Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’urubuga rwa youtube ruherereye ku mugabane w’Amerika mu mujyi wa Calfornia.

Nkuko byatangajwe na Diamond ubwe abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram yagize ati”umuhuro n’abagize urubuga rwa youtube wagenze neza,mwese ndizerako mutihanganiye gutegereza ibizavamo, kimwe nanjye kwihangana byananiye”

Aya masezerano Diamond yasinyanye na youtube ntago aramenyekana uko ateye gusa ikiri hanze nuko hari amasezerano y’ubufatanye bagiranye nk’umwe mubahanzi bakomeye muri Afurika ndetse unafite abakurikiranira hafi ibikorwa bye benshi doreko atari bake.

Kugeza magingo aya (cano)channel ya youtube ya Diamond anyuzaho imiziki ye  ifite abantu basaga 1,290,912 n’abarebye amashusho y’indirimbo ze  basaga 401,965,343 ibintu bitarakorwa n’abahanzi benshi muri Afurika muri iyi myaka.

Youtube n’urubuga rushyirwaho amashusho ku isi yose rwashinzwe n’abagago batatu bakoreraga i kompanyi izwi nka PayPal, Chad Hurley,Steve Chen na Jawed Karim mu mwaka 2005

Screenshot 10 1
Yeretwe uko ahagaze mu kwigarurira abakunzi bumuziki bakoresha youtube
Screenshot 6 6
Yabyirebeye imbona nkubone
Screenshot 8 3
Banyuzagamo bakaganira
Screenshot 11
Diamond i California ku cyicaro gikuru cya Youtube

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *