Icyamamare Diamond Platnumz, nyuma yo kujarajara mu bagore nyuma akaza guhitamo kwihebera Zari Hussein, yitangarije ko uyu mugore we ari umunyeshyari riziguye kuko ngo iyo arigize ahita abigaragaza ntabihishe ngo nyuma aze kubivugira mu matamatama.

Ibi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro na E!VIP Tv, aho yavuze ko uyu mugore arangwa n’ishyari by’umwihariko igihe yasohoye amashusho yiganjemo abakobwa, bigatuma abazwa ibibazo byinshi kuri abo bakobwa.
Uku gufuha uyu musore yagereranyije n’ishyari ryiza, akenshi ngo Zari akunze kurigaragaza igihe amubona ku rubyiniro agaragiwe n’abakobwa cyangwa igihe arimo kubyinisha umwe muri bo, aho usanga ngo aba yiteze ko ni bagera mu rugo aribuze gutanga ibisobanuro.
Mu gihe ngo bakoze urugendo nabwo usanga ngo Zari adashaka ko hari abakobwa bifotoreza ku mugabo we cyangwa abe yabahamagara ngo baganire ku mbuga nkoranyambaga ndetse anatanga urugero.
Yagize ati”hari igihe twigeze kujyana mu Burayi hanyuma nandika ku rukuta rwange rwa Instagram nti”Abagore bange barihe?” ntiyacecetse ahubwo yahise aterera hejuru ambaza impamvu ndigushaka abagore”.
Si ibyo gusa kuko ngo mu gihe Diamond yajyaga gukorera amashusho y’imwe mu ndirimbo ze muri Afurika y’Epfo ngo Zari nawe yashatse ko bajyana nyuma yo kumenya ko ayo mashusho yagombaga kugaragaramo abakonbwa benshi.
Indi ngingo nyamukuru igaragaza ko Zari afuhira umugabo we bikomeye, n’uko mu mezi ashize habaye gushyamirana hagati yabo ubwo bari berekeje muri Suede mu bitaramo abakobwa bakagota Diamond bamwifoterezaho Zari agasa n’uwibagirana, ibintu byaje guteza rwaserera muri hoteli bari barayemo ariko bikaza guhoshwa na nyina w’uyu musore.
Kugeza ubu Zari afitanye umwana na Zari nyuma yo kuvugwaho kenshi ko intanga ze ari ibihuhwa ndetse akaba anaherutse gutangaza ko yamuteye indi nda aho banatangiye gushaka izina bazamwita.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga FredBwiza.com


