Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, ukomeje kuvugwaho ubusambanyi , yasabwe na mugenzi we kwipimisha agakoko gatera SIDA.
Umuhanzi Rayvanny baherutse gukorana indirimbo ‘Iyena’ ndetse akaba anakorera umuziki mu nzu ye iwutunganya ya Wasafi, niwe wasabye sebuja kwipimisha SIDA kimwe n’abandi bakozi bo muri iyi nzu itunganya umuziki.
Uyu muhanzi yashyize aka video ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibusubizo bye yahawe na muganga ubwo yari amaze kwipimisha SIDA, arangije anasaba ko n’abandi bakozi bose bo muri Wasafi bakwipimisha na Diamond adasigaye.
Yagize ati “ubuzima bwanyu mwaba mubuzi neza? Lavalava, Mbosso, Harmonize, umuvandimwe wanjye, Mavoko. Diamond Platinumz, Sallam, Babu Tale,… mwite ku buzima bwanyu”.
Diamond abaye umwe mu bahanzi basabwe kwipimisha agakoko gatera SIDA, mu gihe avugwaho cyane ubuhehesi. Ku wa 14 Gashyantare 2018, nibwo umugore we Zari yatangaje ko batandukanye amushinja kumuca inyuma cyane.
Yatandukanye na Zari bamaze kubyarana abana babiri, ndetse akaba afite n’undi mwana yemera nk’uwe yabyaranye n’umunyamideli, Hamisa Mobetto.
Uretse aba bana batatu yemera nk’abe, hashize iminsi mu binyamakuru bitandukanye havugwa inkuru y’uko hari n’undi mugore uvuga ko yabyaranye n’uyu muhanzi, ndetse ko yiteguye kumujyana mu nkiko amushinja kudatanga indezo.



