Zari yongeye gushyira hanze amafoto agaragaza ko akuriwe,mu gihe Diamond Platinumz akomeje kuzenguruka mu nshuti ze zose asaba ko bamubwira izina azita umwana bitegura kubyara.

Ni kenshi Diamond yakomeje atangaza ko umugore we Zari yitegura kubyara undi mwana uje akurikira imfura ya Diamond Tiffan, ariko gushaka izina azita uwo bitegura kwibaruka byamubereye iyobera nk’uko bitangazwa na Bongo5.

Kuri uyu wa 13 Kanama 2016, Diamond abinyujije ku rukuta rwa Instagram akaba yashyizeho ifoto ya zari ikurikiwe no kumubaza izina yifuza ko yazita umuhungu we atwite aho yagiraga ati: “Uragaragara neza mugore wanjye mwiza w’uburanga Zari The Bosslady !!! Ndakwinginze mbwira icyo wifuza nazita umuhungu wanjye uri mu nzira ?”

Abakurikiranira hafi ibi byamamare bahise batanga amazina yazita umuhungu we, aho umwe yamubwiye kuzamwita Latif, undi ngo azamwite Ally Nasib, maze undi ashyanga ati: uzamwite Alikiba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com


