Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, umaze iminsi avugwaho kuba mu rukundo n’umunyakenyakazi witwa Tanasha, bombi bagaragaye bwa mbere bari kumwe mu ruhame.
Diamond na Tanasha Oketch bagaragaye bari kumwe ubwo uyu mukobwa yajyaga kumwakira mu mpera z’icyumweru gishize ku kibuga cy’indege kitiriwe Kenyatta (Jomo Kenyatta International Airport) i Nairobi muri Kenya, aho uyu muhanzi yari yitabiriye ibitaramo.
Bombi bagaragaye mu ruhame, nyuma y’iminsi mike iby’urukundo rwabo Diamond abyitangarije yifashishije amashusho bari kumwe ku mucanga, aho yeruye avuga ko yihebeye uyu mukobwa w’ikimero.
Ati “Tanasha ni we mukobwa wenyine wanyeretse ko umubano wacu ufite gahunda. Kubera uko ari umwizerwa mboneyeho kuvuga ku mugaragaro ko ariwe rukumbi nzashyingiranwa na we.”
Diamond afite abana batatu yabyaye ku bagore babiri aribo Zari na Hamissa Mobeto, yagiye avugwaho gukundana n’abakobwa batandukanye kuva aho atangiriye kumenyekana gusa bikarangira batandukanye. Abo bakundanye bamenyekanye cyane, harimo Miss Wema Sepetu, Hamissa Mobeto na Zari Hassan.






