Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Tanzania ni uko umukunzi wa Diamond Platnumz yaba atwite inda y’amezi ane.
Mu minsi micye ishize, uyu mukobwa yagaragaye mu ruhame ari kugura imyenda aherekejwe n’abo kwa nyirabukwe. Ikinyamakuru Ghafla dukesha iyi nkuru gitangaza ko Tanasha yagaragaraga nk’uwabyibushye nk’uko bigendekera abandi bagore batwite.

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko uku kwiyongera kw’ibiro kwe byaba biterwa no kurya neza ariko hakibazwa niba yararyaga nabi atarabana na Diamond.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ibi birahwihwiswa mu gihe umuryango w’uyu mukobwa wari waramwihanangirije kutabyarana na Diamond batarabana byemewe n’amategeko. Izi mpungenge zaterwaga ahanini n’uko uyu mugabo asanzwe afite abandi bana batatu yabyaye ku bandi bagore.
Tanasha we yagiye avuga kenshi ko ibi bitamuteye impungenge cyane ko bombi bateganyaga kubana muri Gashyantare.


