Diamond yinjije miliyari 3 mu gihe kitageze ku mezi atanu ate?

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Abdul Nasib Juma uzwi nka Diamond Platinumz yinjije miliyari eshatu z’amashilingi ya Tanzania mu minsi 150.

Aya mafaranga tuyashyize mu manyarwanda, asaga miliyoni 397.5. Diamond yose ayakesha ibitaramo akora bitandukanye.

Mu gitaramo kimwe, uyu muhanzi ntiyagiye aburamo miliyoni 100; ni ukuvuga ko aya ari yo mafaranga make yakuye mu bitaramo. Ugiye kuzivunja mu manyarwanda, wasanga nibura ari miliyoni 39.7.

Diamond aramutse akora ibitaramo buri munsi, mu kwezi kumwe kugizwe n’iminsi 30 yakwinjiza miliyoni 119.1, gusa ibitaramo ntikorwa buri munsi.

Diamond afite ibitaramo 30 byamaze kwemezwa ko azabikora. Harimo ibyo azakorera mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo. Ubwo dushingiye kuri aya yinije, amake yazinjiriza muri ibi bitaramo ni miliyoni 119.1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bitaramo bya Diamond byapangiwe ukwezi kwa Nyakanga, amaze gukoramo bibiri harimo n’icyo yakoreye mu mugi wa Tabora mu iserukiramuco rya Wasafi CB. Ikindi aragikorera mu mugi wa Kampala muri Uganda kuri uyu wa 25 Nyakanga, tariki ya 27 azakomereza i Mwanza muri Tanzania, ku ya 28 akomereza i Bujumbura mu Burundi. Ibi ni byo bitaramo bipanzwe muri iyi Nyakanga.

Muri Kanama, tariki ya 3 azaba ari mu mugi w Nosybe muri Madagascar, kuri 7 azabe ari muri Dodoma, tariki 10 na 11 muri Newyork na Minnesota muri Amerika, 17 azaba ari mu mugi wa Kigali, 24 i Londre mu Bwongereza, 31 asubire muri New York.

Muri Nzeri tariki ya 7 azataramira mu Budage mu murwa mukuru wa Berlin, tariki ya 5 Ukwakira azagaruke i Dar es Salaam, tariki 11,12 na 13 muri Toronto, Montreal na Edmonton  muri Canada.

Mu Ugushyingo azataramira muri Dubai, igitaramo cya nyuma muri uyu mwaka kizabera muri Guinée Bissau tariki 7 Ukuboza.

Diamond avuga ko hari ibindi bitaramo ataremeza n’ibindi atazi bishobora kwiyongera kuri ibi biri ku ngengabihe y’uyu mwaka wa 2019.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *