capture-36.png

Diane Rwigara aravuga ko hari umwuzukuruza w’Umwami Musinga washimuswe

Sangiza iyi nkuru

Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Perezida w’ u Rwanda, avuga ko mu myaka ine ishize hari umwuzukuruza w’Umwami w’ u Rwanda, Yuhi V Musinga witwa Thadee Fidele Muyenzi washimuswe n’abo yita “abakozi ba Leta.”

Musinga yimye ingoma nyuma y’imvururu zo ku Rucunshu mu Kuboza 1889, atwara kugeza mu 1931.

Diane Rwigara avuga ko uyu yari inshuti ye yabuze kandi ko yari umuntu wihariye nk’uko ubutumwa yatambukije kuri Twitter (https://twitter.com/ShimaRwigara) kuwa 26 Ukuboza 2020 buvuga.

Uyu mukobwa w’umukire, Assinapol Rwigara ati ” Imyaka ine ishize, inshuti yanjye Muyenzi, umwuzukuruza w’Umwami Musinga yashimuswe n’abakozi ba Leta. Ndamukumbuye cyane, yari umuntu wihariye.”

capture-36.png

Diane Rwigara ariko ntavuga urwego rwa Leta rwaba rwarashimuse Muyenzi cyangwa niba ibi byaba byarabereye mu Rwanda ndetse n’icyo yaba azira. BWIZA ariko ntiyamenye se n’igikomangoma uyu Muyenzi akomokaho. Iki kinyamakuru cyavuganye na Diane Rwigara avuga ko “ahuze ariko ko aza kugira byinshi adutangariza nahuguka”

RIB ivuga iki ku bantu baburiwe irengero?

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd. Col. Ruhunga Jeannot mu Gushyingo 2020, yavuze ko hari impamvu zitandukanye zituma abantu bashobora kuburirwa irengero ariko ashimangira ko nta sano zifitanye na politiki.

Col Ruhunga Jeannot yasobanuye ko ikibazo cy’abantu baburirwa irengero ari ibintu bisanzwe kuko biterwa n’impamvu zitandukanye. Ati ” Iyo umuntu adatashye mu rugo bagira impungenge, bakagana RIB, duhura nabyo buri munsi. Tubona abantu benshi bavuga ko babuze ababo ku mpamvu nyinshi, hari ugorobereza ahantu, hari abahunga amadeni, hari abajya gupagasa ntibavuge. Hari abana b’abangavu, bajya mu tubyiniro babona bwije bakanga gutaha iwabo. Hari ababura gutyo ariko bakaboneka nyuma y’igihe gito, bamwe bamara igihe abandi bakabura.’’

Abatavuga rumwe na Leta rimwe na rimwe bashyira mu majwi inzego z’ubutabera ko bafatwa bagafungwa bitazwi. Col Ruhunga yashimangiye ibibazo by’abantu babura ntaho bihuriye n’abatavuga rumwe na Leta.

Yakomeje ati “Utugannye ntitumubaza ishyaka rye. Hari ababuze abantu ariko bakajya mu mitwe irwanya leta, mu bo twaberetse ubushize mwabonye abantu bari ku rutonde rw’abo dufite baburiwe irengero bakaza kugaruka baragiye mu mitwe irwanya u Rwanda.’’

RIB igaragaza ko umuntu wese ifashe itamwereka itangazamakuru gusa ngo yigengesera ku kubahiriza amategeko aho igenza icyaha mu minsi itanu ariko ikaba yagera kuri 90 ku byaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Col Ruhunga yatanze urugero ko ‘ufashe umuntu wari ufite umugambi wo guhungabanya igihugu, akakubwira aho abo bafatanyije bari ntiwakwiruka ngo umwereke itangazamakuru. Tubanza gufata abo bandi kuko bamenye ko mugenzi wabo yafashwe batoroka.’

eqlv9uowmaalpi5_1_.jpg

Muyenzi bivugwa ko ari umwuzukuruza w’Umwami Musinga/ Twitter

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Diane Rwigara aravuga ko hari umwuzukuruza w’Umwami Musinga washimuswe
    Hagiye mama na data bagiye ntibagaruke naho uyu we azaza mube mutegereje haraho yasuhukiye… Naho uyu Diane Rwigara aba ahimba ibinyoma kuko se yari sekibi nkumukobwa we.

  2. Diane Rwigara aravuga ko hari umwuzukuruza w’Umwami Musinga washimuswe
    Hagiye mama na data bagiye ntibagaruke naho uyu we azaza mube mutegereje haraho yasuhukiye… Naho uyu Diane Rwigara aba ahimba ibinyoma kuko se yari sekibi nkumukobwa we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *