Umunya-Côte d’Ivoire Yves Didier Drogba, ategerejwe hano mu Rwanda aho agomba kwitabira ibirori by’umunsi wo kwita izina.
Ni igikorwa kizaba kiba ku nshuro yacyo ya 18, kikazabera mu Kinigi ho mu karere ka Musanze tariki ya 02 Nzeri 2022.
Didier Drogba wabiciye bigacika mu makipe arimo Chelsea yo mu Bwongereza nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, ni umwe mu byamamare byamaze kumenyekana ko bazitabira biriya birori byo kwita izina abana b’ingagi bashya bavutse.
Drogba yafashije Chelsea gutwara ibikombe bitandukanye birimo ibya Premier league, FA Cup na UEFA Champions league yo muri 2012. Afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ba ruhago umugabane wa Afurika watunze mu mateka yawo.
Usibye uyu mugabo utegerejwe mu Rwanda, ibindi byamamare byamaze kumenyekana ko bazitabira biriya birori harimo Gilberto Silva wahoze akinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Brésil wamaze kugera mu Rwanda.
Abandi barimo Naomi Schiff, Umubiligikazi ufite inkomoko hano mu Rwanda usanzwe ari umusesenguzi kuri Televiziyo ya Sky ndetse akaba n’umwe mu bakina isiganwa ry’amamodoka rya Formula 1.
Juan Pablo Sorin wahoze akinira PSG yo mu Bufaransa, Umunyamerikakazi Uzo Aduba usanzwe akina filime, Dr Evan Antin usanzwe ari umunyamakuru w’icyamamare, umunya-Sénégal Youssou Ndour usanzwe ari umuhanzi ukoneye, Louise Mushikiwabo uyobora OIF n’abandi benshi na bo bategerejwe muri biriya birori.


