Diplomate aragaya  amaradiyo adakina Hip Hop yibeshya ko aribwo busirimu 

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe umurindi w’injyana ya Hip Hop ugenda ucogora yaba ku bakunzi b’ayo ndetse n’abayikora, umwe mu nkingi za mwamba muri iyi njyana uzwi ku izina rya Dipolomate aratangaza ko imbogamizi isubiza inyuma iyi njyana ari uko idakinwa ku kigero kimwe nk’uko izindi njyana zikinwa.
Diplomate wivugira atuje, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa bwiza.com uko abona injyana ya Hip Hop muri iki gihe ugereranyije n’ibihe byahise. nta kuzuyaza yashimangiye ko yasubiye inyuma cyane ariko anagaragaza imbogamizi zabayeho.
Yagize ati:“Hip Hop yagiye ihura n’imbogamizi nyinshi kuva na mbere, twahuye n’ibibazo byo kudakinwa ku maradiyo na za televiziyo zitandukanye, Hip Hop ntibayikina nk’uko bakina izindi njyana, rero twe turakora ibihangabno byacu bihora bisohoka ariko gukinwa k’umuziki wacu kugeza ubungubu hari ama station atemera kuwukina ngirango nibwo busirimu kuri yo ariko nkeka ko ari ukwibeshya cyane”.
Kuri we ngo nubwo izo mbogamizi zabayeho ndetse zanahozeho, asanga umuti ari uko abahanzi bagenzi be bagakwiye gusenyera umugozi umwe, bagakemura ibyo bafiteho ubushobozi birimo gukora cyane ndetse bagahangana nk’uko bahoze babikora.
Yakomeje agira ati: “Umuti rero ni ugutekereza cyane tugashyiramo izindi mbaraga hari ibyo tutagira icyo tubikoraho, ariko natwe tugomba guhangana n’ibibazo tugenda duhura nabyo, ndasaba abahanzi bagenzi banjye gusenyera umugozi umwe, tugashaka uburyo iyi njyana yakongera ikaba muzambere zikunzwe”.
Diplomate yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zirimo “ Umucakara Wibihe”, “Ikaramu”, “Indebakure”, “Kure Yimbibi”, “Ideologie” n’izindi nyinshi zirimo iyitwa “Kebuka Ngufotore aherutse gushyirira hanze amashusho.
Nk’umukunzi wa bwiza.com twakubaza mu ndirimbo zose Diplomate yakuze ni iyihe iguhora ku mutima? igitekerezo cyawe kirakenewe mu rwego rwo kumwongerera imbaraga.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 
JD Dushimimana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *