Ikipe y’umupira w’amaguru ya Divisiyo ya gatanu mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) yatsinze Brigade ya 202 yo mu ngabo za Tanzania (TPDF) ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo.
Ni umukino wabereye kuri Stade y’akarere ka Ngoma kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo.
Ni ku nshuro ya gatatu amakipe yombi yipimaga.
Umuyobozi wa Diviziyo ya gatanu y’ingabo za RDF, Brig Gen Pascal Muhizi, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yijeje ko bazakomeza kubaka umubano utajegajega hagati y’u Rwanda na Tanzania.
Brig Gen Muhizi yashimangiye ko izo gahunda ziri mu murongo washyizweho n’Abakuru b’ibihugu byombi.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yasubiyemo amagambo ye agira ati: “Uyu mukino wa gicuti ntabwo ari uwo kwishimisha gusa, ahubwo unakomeza umubano n’imikoranire mu nzego zitandukanye. Tuzakomeza ubufatanye by’umwihariko mu bya gisirikare, ducunga umutekano w’imipaka duhuriyeho.”
Mu izina rya TPDF, Col William Joshua Lovukenya yavuze ko imikino ya gisirikare ifite akamaro gakomeye, kuko yubaka ubuvandimwe no guhuza imyumvire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Yasabye abakinnyi kugaragaza ubworohererane buranga abakora siporo no gukomeza ubufatanye, bakonongera imbaraga mu nshingano zabo, bafatanya na bashiki babo basangiye umwuga wa gisirikare.
Uwo mukino wasojwe no guhemba amakipe yombi, yambwikwa imidari y’ishimwe.
Ikipe ya Divisiyo ya 5 mu ngabo za RDF yahawe n’igikombe iracyishimira, yishimira intambwe imaze gutera yo kubaka ubufatanye n’imikoranire n’abaturanyi bo muri Tanzania.
Mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2023 no muri Mata 2024, na bwo izo kipe zari zahuye, aho iyo mikino yombi ikipe y’ingabo zo muri Tanzania ari yo yayitsinze.


