Nyuma yo gukorana indirimbo “Agatako” igakundwa haba muri Uganda ndetse no mu Rwanda Dj Pius na Dr Jose Chameleone bagiye batangiye imyiteguro y’ibiroro byo kwishimira intera iyo ndirimbo igezeho.

Kwishimirwa kw’iyi ndirimbo n’abafana baturutse imihanda yose, byatumye aba bahanzi bategura ibirori bizabera mu bwato mu kiyaga cya Victoria ku kirwa cy’ahazwi nka Mutima.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2016 abazitibara ibyo birori bakazaba bambaye umwenda bahuriyeho ari wo; umutuku n’umweru mu rwego rwo kurushaho kunoza imyidagaduriro.
N’ubwo Chameleone ateganyijwe nk’umwe mu bahanzi b’imena bagomba gususurutsa abazitabira ibyo birori, ngo ntibiramenyekana neza niba azabyitabira, kuko yatangaje ko azabimenya neza mu mpera z’icyumweru gitaha akaba ari nabwo azabimenyesha abo bireba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dj Pius na Chameleone basanzwe bafitanye imikoranire ya hafi, aho usanga umwe akunze gutumirwa na mu genzi we mu bitaramo bitandukanye mu rwego rwo kuzamura umuziki by’umwihariko muri Uganda n’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


